in

Lionel Messi nyuma y’igihe arara wenyine mu cyumba muri Qatar, yongeye guhura n’inshuti ye magara barongera barararana

Umunyabigwi muri ruhago Lionel Messi kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine yabaga wenyine mu cyumba aho ahi muri Qatar kubera ko mugenzi we Sergio Aguero bararanye kuva bakiri mu makipe y’abato atabonetse.

Kuri ubu Sergio Aguero yatumiwe mu ikipe ya Argentine aho ari kubana mu icyumba na Lionel Messi nk’uko bisanzwe.

Ubwo uyu mukinnyi yari amaze gusezera ku mupira w’amaguru, Messi yafashe umwanzuro ko nta wundi muntu yifuza kurarana nawe mu cyumba kimwe utari Aguero

Umutoza Lionel Scaloni yatumiye kandi abakinnyi batabonetse muri iri rushanwa kubera imvune.

Giovani Lo Celso wahoze akinira Tottenham, yitabiriye umukino wa kimwe cya kabiri batsinzemo Croatia.

Biteganijwe ko Joaquin Correa na Nicolas Gonzelez bazitabira umukino wa nyuma wo ku cyumweru n’Ubufaransa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore n’inkumi ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo dutuma bitaryoha

Amafoto; Umukobwa wagaragaye yifotoreza mu bana b’abanyeshuri bato yambaye ubusa bakarangarira imyanya y’ibanga ye, arimo ahigwa bukware