Lick lick yagarutse mu Rwanda aje gutabara Meddy

Mbabazi Isaac wamamaye cyane ku izina rya Lick Lick yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 10 aho yaje gutabara umuhanzi Meddy uherutse kugira ibyago. Ku ya 14 Kanama 2022 nibwo Mama wa Meddy yitabye Imana.

Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko Lick Lick, umwe mu nshuti z’akadasohoka za Meddy kuri ubu nawe yamaze kugera i Kigali aho yaje gutabara Meddy n’abavandimwe be bagize ibyago.

Biteganyijwe ko Mama wa Meddy aza gushyingurwa kuri uyu wa 28 Kanama 2022.