The Ben na Pamella ni bamwe mu bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Mama wa Meddy uherutse kwitaba Imana

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kanama 2022 nibwo habaye Umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Cyabukombe Alphonsine, Mama wa Meddy, uherutse kwitaba Imana.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu b’ibyamamare batandukanye barimo The Ben na Miss Pamella, Muyoboke Alex, K8 Kavuyo, Israel Mbonyi. Hari kandi inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Meddy bari baje kwifatanya nabo. Meddy yari kumwe n’abavandimwe be aribo Christian na Ange Daniella.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Biteganyijwe ko Mama wa Meddy aza gushyingurwa kuri uyu wa 28 Kanama 2022.

Amafoto: Inyarwanda