in

Leandre Willy Essomba Onana yatewe utwatsi na SIMBA SC bihereza amahirwe ikipe ya Rayon Sports yo kumugumana

Rutahizamu w’umunya-Cameroon Leandre Willy Essomba Onana kujya muri SIMBA SC kugeza ubu byajemo kidobya nyuma yo kuba bari bamaze kumvikana.

Mu cyumweru gishize nibwo mu bitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse bikanavugwa ko yari yamaze gusinya amasezerano ariko siko biri.

Ku munsi wejo hashize tariki 14 Kamena 2023, YEGOB twaje kumenya amakuru avuga ko ibyo gusinya muri SIMBA SC kwa Onana kugeza ubu bitarakorwa nubwo ushinzwe kumushakira ikipe akomeza kugeza abeshya abakunzi b’uyu musore.

Uko ibintu byifasha, ubundi byavugwaga ko Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na SIMBA SC kwishyurwa Ibihumbi 200 by’amadorari ndetse akajya ahembwa Million 8 z’amanyarwanda buri kwezi akazanahabwa inzu yo kubamo ndetse n’imodoka ariko amakuru ahari avuga ko ibi byose SIMBA SC ititeguye kubitanga bitewe ni uko ngo muri ba rutahizamu bakomeye bashaka Onana atari umukinnyi bazagenderaho ndetse no mu bo ifite ntabwo ari ku rwego rwabo.

Ibi bisa nkibihereza amahirwe ikipe ya Rayon Sports yo kuba yakwegukana uyu mukinnyi akaba yaguma kuyikinira no mu yindi myaka iri imbere nubwo Onana ngo hari nandi makipe amwifuza gusa Rayon Sports yakomeza kujyenda inyuma aho byazanga ikaba yakongera ikamusinyisha kandi ku giciro gito.

Leandre Willy Essomba Onana muri uyu mwaka w’imikino yatsinze ibitego 20 ndetse anatanga imipira ivamo ibitego irenga 3. Uyu rutahizamu yahesheje igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports ari nabyo bikomeje gutuma ashakwa cyane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uwo mu tipe mu gufi ararenze”: Kenny Sol yeretswe urukundo rudadanzwe ahigika Ariel Wayz bari bahanganye

Kubyiyumvisha biragoye: Dore uko Umuhanzikazi Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro ku isoko