in

Leandre Willy Essomba Onana mu nzira zigaruka i nyarugenge nyuma yo gukora ikosa rikomeye yakundaga gukora muri Rayon Sports

Leandre Willy Essomba Onana mu nzira zigaruka i nyarugenge nyuma yo gukora ikosa rikomeye yakundaga gukora muri Rayon Sports

Rutahizamu w’umunya-Cameroon Leandre Willy Essomba Onana ibye bikomeje kuba bibi kubera gukora ikosa rikomeye none akaba arimo kurebana ayingwe n’umutoza wa SIMBA SC.

Mu minsi ishize ikipe ya SIMBA SC yakinnye umukino Willy Essomba Onana ntiyabanzwa mu kibuga n’umutoza Robertinho utoza iyi kipe. Umukino ugiye kurangira aza guhagurutswa ngo asimbure arangije asuzugura umutoza amubwira ko atajya mu kibuga ngo akine iminota micye yari isigaye, kuva icyo gihe ahita atangira kurebana nabi n’uyu mutoza.

Kuva icyo gihe yagiranye ikibazo n’umutoza wa SIMBA SC ndetse bigera no mu itangazamakuru aho kugeza ubu benshi mu gihugu cya Tanzania barimo kumwikoma cyane bavuga ko ibyo yigiraga i Kigali atari byo akwiye kwikoza muri iki gihugu arimo kugeza ubu.

Uyu rutahizamu ibi yakunze kujya abyikoza cyane akiri no mu ikipe ya Rayon Sports ariko kubera yari umukinnyi iyi kipe igenderaho bakamwihanganira ariko muri SIMBA SC agiye kumara imikino igera kuri 3 adakandagira mu kibuga, ubona ko ibintu byabaye bibi cyane.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Titi Brown aracyahezwa muri gereza! Amakuru mashya kuri Titi Brown wagombaga kuburanishwa uyu munsi

“Ni akazi kawe urasubirayo!” Ndimbati yatumye abantu bamugirira impuhwe nyuma yo kugaragara yahuje urugwiro n’uwo yita umukobwa we – IFOTO