Rutahizamu ukomeye wa PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Kylian Mbappe yanze kwifotoza mu ifoto y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Amakuru avuga ko Mbappe yanze kujya mu ifoto na bagenzi be yafotowe kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 ubwo bitabiraga umwiherero w’ikipe y’igihugu.
Impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi ukiri muto yanga kujya muri iyi foto ni uko avuga ko agomba kugira uburenganzira ku isura ye.
Hashize igihe Mbappe agiranye ibibazo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) ku bijyanye n’uburenganzira bw’amashusho ye atambutswa n’abaterankunga b’iri shyirahamwe.
Mbappe arashaka ko amasezerano ye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) yavugururwa kuko we avuga ko isura ye icuruzwa ariko we ntiyunguke uko bikwiye.