in

Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa nundi mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain

 

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa akaba na Kapiteni wayo Kylian Mbappé ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo muri iki gihugu yamaze guca agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese wakinnye muri iyi kipe.

Rutahizamu ukomeye cyane ku Isi ndetse ukunzwe n’abenshi kubera ubuhanga afite budasanzwe yamaze guca agahigo ko gutsindira ikipe ya Paris Saint Germain ibitego byinshi muri shampiyona y’Ubufaransa kurusha abandi bakinnyi bose bakiniye iyi kipe dore ko yamaze kuzuza ibitego 139.

Rutahizamu ukiri muto Kylian Mbappé uzwiho kugira umuvuduko udasanzwe mu kibuga ndetse no gutsinda ibitego byinshi abamukurikirana benshi bemeza ko uyu musore azasimbura ibihangage ku Isi birimo Cristiano Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi mu myaka iri mbere.

Kylian Mbappé wagizwe Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ubu ari mu byishimo nyuma yuko agejeje ku bitego 139 byahise bimugora umukinnyi wa mbere wa Paris Saint Germain umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ligue 1 yiki gihugu cy’Ubufaransa.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain bubinyujije kuri Instagram bwashimiye byimazeyo rutahizamu Kylian Mbappé ndetse na kizigenza Lionel Messi watumye abafasha kugera kuri ibi bitego byose.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yateguje indirimbo yakoranye na Element

Rutahizamu ukomeye cyane yakoze impanuka iteye ubwoba arikumwe n’abana be -AMAFOTO