Kylian Mbappé, rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa yagarutse ku kazoza ke muri iyo kipe nyuma y’uko basezerewe muri Champions League.
Mu ijoro ryakeye nibwo Paris Saint -Germain yakinaga na Bayern Munich mu mukino wo kwishyura muri ⅛ cya Champions League. Paris Saint -Germain yaje gutsindwa ibitego bibiri ku busa, byatsinzwe na Maxime Choupo-Moting na Serge Gnabry ku ruhande rwa Bayern Munich.
Uko gutsindwa kwa PSG kwatumye ihita isezererwa mu mikino ya Champions League ku giteranyo cy’ibitego bitatu ku busa.
Nyuma y’uwo mukino itangazamamukuru ryegereye Mbappé wari na kapiteni wa PSG kubera ko Marquinhos yari yasohotse kare kubera ikibazo cy’imvune.
Mbappé bihwihwiswa ko ashobora kuzasohoka muri iyo kipe kubera kutitwara neza ku ruhando mpuzamahanaga, itangazamamukuru ryamwegereyw rimubaza niba koko azasohoka i Paris avuga ko ubu icyo ashyizeho umutima ari shampiyona.
Mbappé yagize ati ” Hoya,Hoya , ndatuje. Ikintu ubu kindaje inshinga ni shampiyona ( Ligue 1) tukazareba”.
Mbappé yongeraho ati” Aka kanya ubu ndikuvuga kuri uyu mwaka w’imikino gusa. Ntacyahungabanye kuri nge. Ntabwo tunezerewe”.