Umukinnyi ukina asatira Kylian Mbappe yafashije mugenzi we bakinana mu ikipe ya Paris Saint-Germain, Idrissa Gana Gueye nyuma yo gutukwa n’abafana, azira ko yavunnye mu myitozo uyu rutahizamu.
Gueye yakandagiye by’impanuka Mbappe ku kuguru mu myitozo ndetse kugeza ubu arashidikanywaho ku mukino wo kwishyura wa Champions League bafitanye na Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.
Abafana bacyimenya ko Gueye yavunnye Mbappe, bahise batangira kumutuka mu buryo bigiye bitandukanye aho babinyuzaga ku mbuga nkoranyambaga.
Si Gueye wenyine wibasiwe dore ko n’umugore we Pauline w’imyaka 29, yibasiwe bikomeye n’abo bafana bakunda Kylian Mbappe.
Mbappe nyuma yo kubona ibyo mugenzi we yakorewe ku mbuga nkoranyambaga, yagerageje gufasha aho yahise avuga ko nta mutima mubi uri hagati yabo bombi.
Mbappe yakoresheje ifoto ye na Gueye bombi bishimira igitego, ndetse yandikaho ati: “Twese hamwe. Buri gihe. Iyi ni Paris.”
Yongeyeho kandi izina rya Gueye kuri iyo post ashyiraho udutima tw’urukundo inyuma y’iyo foto.
Mbappe ari mu bakinnyi ikipe ya PSG yajyanye i Madrid gukina umukino wo kwishyura, gusa ariko uyu musore arashidikanywaho ku gukina uwo mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu.