Kylian Mbappé mu nzira imwerekeza muri Arsenal FC.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Kylian Mbappé ukinira ikipe ya Paris Saint Germain nyuma y’igihe kirekire amaze avugwa mu ikipe ya Real Madrid ubu byatangiye guhindura isura aho bivugwa ko iyi kipe itacyimwifuza bitewe n’uko uyu musore ari kuyaka amafaranga y’umurengera ngo dore ko ashaka umushara wenda gukuba kabiri uwa Bellingham umeze neza cyane mur’iyi minsi.
Amahirwe yo kuba Arsenal yashinyisha Kylian Mbappé akomeje kwiyongera umunsi ku w’undi bitewe n’inkuru ziri kuva i Madrid zivuga ko Real Madrid yamaze kuva muri gahunda yo gusinyisha Mbappé iyi nkuru nziza itegerejwe n’abakunzi ba Arsenal kugira ngo Mikel Arteta agire ikipe imeze nka Manchester City.
Ikipe ya Arsenal yagaragaje ko yifuza cyane Kylian Mbappé n’ubwo benshi babona bitazayorohera kuko uyu musore w’Umufaransa yifuza Real Madrid kandi nta makuru yizewe y’uko Real Madrid yaba yaramaze gufata umwanzuro wo kureka gusinyisha Mbappé.