in

Yari aruhekeyeho umwana! Polisi yafashe umugore uhetse udupfunyika tw’urumogi 1018

Yari aruhekeyeho umwana! Polisi yafashe umugore uhetse udupfunyika tw’urumogi 1018

Ku bufatanye n’abaturage polisi yafashe umugore w’imyaka 23 wari wambariye ku dupfunyika 1018 tw’urumogi ubundi ahekeraho umwana.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Rususa, mu Murenge wa Ngororero, ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa sita z’amanywa, mu modoka itwara abagenzi (minibus) yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Muhanga.

Amaze gufatwa yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Murenge wa Ngororero, mu Kagari ka Kazabe ariko akaba atazi amazina ye, ngo  yari yatumwe n’undi mucuruzi wo mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kurumushyikiriza, yanamutegeye.

Polisi yibutsa abantu bose kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko uzafatwa atazihanganirwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ninde waguciriye imyeyo konziko uri umwana w’ikigali”: Umukobwa witwa Judy wasajije abasore b’i Nyarugenge yeruye atangaza ko yaciye imyeyo -AMASHUSHO

Kylian Mbappé mu nzira imwerekeza muri Arsenal FC