in

Kylian Mbappe ari mu bishashi by’urukundo nuwahoze ari umugabo nyuma akaza kwihinduza umugore

Umufaransa Kylian Mbappe usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint-germain aravugwa mu munyenga w’urukundo na Ines Rau wahoze ari umugabo nyuma akaza kwihinduza umugore.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru corriere dello sports batubwira ko Mbappe na Rau bari bamaze amezi menshi bakundana na mbere yuko babonwa mu birori bya cannes film festival mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka. Ibi bikaba bije nyuma yaho Mbappe atandukaniye nuwahoze ari umukunzi we Emma Semet usanzwe ari umukinnyi wa filime.
Ines Rau ni umufaransa wavutse mu mwaka wa 1990 mu mujyi wa Paris ku babyeyi ba banya Argeria, Ku myaka 16 nibwo yihinduje igitsina. Kuri ubu ni umwe mu byamamare byaba model bigezweho kw’isi.
Nubwo ibinyamakuru byinshi bikomeye byatangaje urukundo nyuma ya mafoto yagaragaye aba bombi bishimye bari ku mazi, nta n’umwe muri bo wari watangaza ko akundana n’undi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Sekidende birukanye mu nzu, yahisemo guhima akagari ke akora ibigahesha ikimwaro

Bitangira buhoro buhoro: Zaba Missedcall yerekanye amagambo ya mbere yabwiye Miss Lynda ubwo yatangiraga kumutereta