Kwizera Evariste yahishuye ko atangira gukunda Mukaperezida Clotilde ubu babana, yari afite gahunda yo kujya yirira akantu(sex) ubundi uyu mugore na we akamuha amafaranga, gusa byaje kurangira bivuyemo urukundo ruzima bakora n’ubukwe ubu baritegura no kwibaruka.
Ubukwe bwabo bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n’imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n’aho umuhungu afite 21.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI Tv kuri shene ya Youtube, Kwizera yavuye imizi inkomoko y’urukundo rwe na Mukaperezida kugeza bivuyemo ibyo kuba umugabo n’umugore.
Ati “Twamenyanye ndi umuntu wigendera, ariko tumenyana naramushyiraga ibintu by’imiti, mama wanjye ni we wamugurishaga imiti yakoreshaga muri bwa buvuzi bwe, mama akantumayo rimwe na rimwe nkasanga ntariyo hariyo abakozi, ariko bwa mbere sinjye wagiyeyo mama ni we wigiragayo, kuko nari nkiri umunyeshuri. “
Umunsi umwe nyina yigeze kumushyira imiti agezeyo asanga Mukaperezida afite ikibazo cyaturutse mu muryango wabo maze inabi ayuka nyina wa Evariste, imiti yari amushyiriye aravuga ngo bayijugunye kuko nta n’iyo akeneye, kandi ni naho hagombaga kuva amafaranga yishyura abakozi, ahita afata umwanzuro wo kutazasubirayo, ariko Evariste amusaba kureka akaba ari we uzajya ujyayo kandi bazashobokana.
Ati “naramubwiye nti njye tuzashobokana ndabizi, mama agashyiraho abakozi bakayishaka nanjye nkayitwara, bwa mbere nasanze yicaye hanze turaganira mubwira ko mama ampaye imiti ngo nyizane, arambwira ngo mumusabire imbabaza yasanze ntameze neza ntitwavugana neza, birangira imiti ayemeye ampa n’amafaranga.”
Akomeza avuga umunsi ume yigeze kumushyira imiti asanga ntawuhari yagiye i Kigali, asaba nimero ye ngo amubaze igihe azira amubwira ko ashobora gutinda ariko yamutegereza ariko birangira araye i Kigali amusaba gushaka aho arara bakabonana bukeye, kuva icyo gihe batangiye kuvugana ndetse Evariste atangira kumuterereta kuko yumvaga yatangiye kumukunda.
Igihe cyarageze amusaba ko yazamusura, undi amubwira ko azamusura azanye n’imiti nk’uko yari asanzwe abigenza.
Ati “icyo gihe nagiye kumusura, njya iwe angurira fanta turaganira turi muri salon, mbona yampaye umwanya, yego nari natangiye kumukunda, icyo gihe barantekeye mbona ko ndi umushyitsi ukomeye, nataniye kwirindiriza ngo ndebe ko bwira ngo ndare, saa 18h zigeze arambwira ngo nta muntu urara iwe ari umusore, ngo aranshakira imodoka cyangwa moto ntahe, ndamubwira ngo waretse nkataha ariko aranga.”
“Urumva urukundo rwari rwatangiye kumpatiriza, naramubwiye ngo basi wampobeye ukansezera, arambwira ngo genda wa mwana we, nti ariko wampobera ukansezera, ankora imbagara. Yanshakiye moto ndataha.”
Mu Gushyingo 2018, yagiye kumusura avuye ku ishuri ahamara iminsi 5 arara mu cyumba cy’abashyitsi, noneho aho agiye hose akamusaba ngo amuherekeze kuko we yari yatangiye kumukunda Mukaperezida na we akabyemera, n’iyo yabaga ajyanye n’abagabo bagiye kumutereta.
Rimwe yaje kumwiyenzaho ashaka kuryamana na we ariko undi amubera ibamba amubwira ko bidashoboka ndetse ko afite umugabo w’umusirikare wamwambitse impeta.
Ati “rimwe dutashye mwiyenzaho nshaka gutura hasi, nari namaze no kunywa ku nzoga imaze kungeramo, no kumukunda, namufata nkabona nta kibazo, icyo gihe nashtase gutura hasi turarwana arambwira ngo ntibishoboka, arambwira ngo njye mfite umugabo w’umusirikare wanyambitse impeta, ntabwo byakunda ko dukora ibi njye ndiyubaha, ngiramo akantu k’ubwoba urumva nari mwubahutse.”
Yaje kugera aho arafatisha ndetse amera nk’umuntu ukomeye muri urwo rugo, yanafashe televiziyo yo muri salon ayimurira mu cyumba cye, kwihangana byaje kwanga amubwira ko amukunda.
Ati “twicaye ahantu naje kumubwira ko kumukunda, arambwira ngo urankunda? Ati se wa mwana we ko uri muto urabona byashoboka, ko mfite n’umugabo ntabwo byashoboka pe, ndamubwira nti njyewe ndagukunda, ati ni byiza ariko ntibyakunda kuko mfite umugabo w’umusirikare yananyambitse impeta(uwo mugabo ngo yari ahari ntabwo yamubeshyaga.)”.
“Tuvuye gukora ikizamini cya leta, naramuhamagaye nti ko maze gukora ikizami nataha aho ngaho mu rugo? Ati nta kibazo, anyoherereza itike. Nkahora mubwira ko mukunda ariko akanyangira neza, ariko kuko twabanaga birangira bibaye.”
“Ikintu cyankuruye ni uko ari umugore wiyubaha, ufata umwanzuro kandi ubona ataguca inyuma, n’aho dutuye barabizi. Byatangiye ari nk’irari mvuga ngo ko afite amafaranga uwayamurya, nkabitekerezaho, noneho bwa mbere bibaye, numva namurongora akambera umugore, n’aho ubundi narabaraga ngo umugore nk’uyu umuntu yamurya akantu akaguha amafaranga.”