in

Ku ikubitiro Kiyovu sport yatangaje akayabo k’amafaranga isabwa kugira ngo yubake ikipe ikomeye

Kiyovu Sports yemeje ko ubu isabwa miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yubake ikipe ikomeye izahanganira ibikombe mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ibi byavuye mu nama yahuje abanyamigabane ba Kiyovu Sports Company LTD ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba yarabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Galaxy Hotel aho bamwe mu baguze imigabane muri Kiyovu Sports bayitabiriye.

Ingingo nyamukuru kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-24 kuri Kiyovu Sports uzaba umeze ndetse n’ibyo basabwa kugira ngo izabe ari ikipe ihangana cyane ko yarekuye abakinnyi benshi bayifashije mu mwaka ushize w’imikino.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal basanze kugira ngo umwaka w’imikino wa 2023-24 ugende uko babyifuzaga ari uko bagomba gushora miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi nama kandi yemeje ko hagomba gutumizwa Inteko Rusange idasazwe ya Kiyovu Sports ikazaba tariki ya 16 Nyakanga 2023, ni nyuma y’uko iyagombaga kuba tariki ya 3 Nyakanga 2023 yaje gusubikwa kubera ko umubare w’abanyamuryango uteganywa n’amategeko ngo ibe utari wuzuye.

Iyi kipe kandi imaze gutangaza abakinnyi batatu yasinyishije bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino bayobowe n’umunyezamu Kalyowa Emmanuel na rutahizamu Brian Kalumba bakomoka muri Uganda ndetse na rutahizamu w’umunya-Liberia, Obediah Mikel Freeman.

Ni mu gihe yarekuye amwe mu mazina aremereye cyane yayifashije mu mwaka w’imikino wa wa 2022-23 bayobowe na kapiteni Kimenyi Yves, visi kapiteni Serumogo Ali, abarundi babiri Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi, Mugenzi Bienvenue n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abageni bakererewe kuza gusezerana Padiri abakorera ibyamfurambi

Umuganga yatawe muri yombi nyuma yo kwiha akabyizi ku murwayi