Kwikinisha byahozeho kuva na kera, havumbuwe kimwe mu byo abagore ba kera bakoreshaga bikinisha, irebere ibipimo by’umubyimba n’indeshyo.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘the journal Antiquity’ kuri iki Cyumweru bwagaragaje ikubumbano cy’igiti kiri mu ishusho y’igitsina cy’umugabo, cyakoreshwaga n’abagore b’Abaromani mu myaka 2000 ishize.
Iki kibumbano cyabonywe mu bindi bikoresho byakera byakusanyijwe birimo inkweto, imitako yo ku mubiri n’ibindi.
Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko iki kibumbano gifite milimetero 160 mu burebure ndetse na santimetero 3-6 mu mubyimba ,gishobora kuba cyarakoreshwaga nk’igikinisho cyo mu mibonano mpuzabitsina.
Banatangaje kandi ko bishoboka ko cyaba cyari igikoresho cy’abakoloni bakoreshaga bashaka gutoteza abacakara..