in

Kwibuka30! Sandrine Isheja Butera yatanze ubuhamya bw’ubunyamaswa yakorewe n’interahamwe

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Isheja Butera Sandrine yagarutse ku bunyamaswa bw’Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 08 Mata 2024, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho.

Ati ‘‘Ndibuka ngera kuri bariyeri yuzuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njye nyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.’’

‘‘Ndabyibuka ko yari yambaye ‘Bottines’ za gisirikare amponyora nk’uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati ‘Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …’. Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk’umumaro.’’

Yaboneyeho asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba uk’umumaro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwirukanye ku ishuri bamuziza ko ari Umututsi ! Menya umugabo warokoye abantu 118 akoresheje ubumenyi bwe bwa karate muri Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Dore uko aba Islam bagomba kwitwara ku munsi wo gusoza igisibo (Irayidi) muri iki cyumweru cyo Kwibuka