Theo Bosebabireba, usanzwe ari umuhanzi nyarwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuva ku itariki 07 Mata 2023, u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ihagitana abarenga miliyoni imwe.
Abantu batandukanye mu ngeri zose bagenda batanga ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima, bagamije gukomeza ababa batorohewe n’ibihe bitewe n’amateka banyuzemo.
Aho niho Theo Bosebabireba wamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anashishikariza urubyiruko kurwanya abifashisha imbuga nkoranyambaga bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.