in

#Kwibuka29: Irambona Eric wakiniye amakipe arimo Kiyovu na Rayon Sports yahaye umukoro urubyiruko

Irambona Eric wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports , yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023 u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye mu ngeri zose bagenda batanga ubutumwa bw’ihumure ndetse bunakomeza abantu. Abandi bagira inama urubyiruko rw’uko rwahangana n’abahembera urwango ndetse n’ingengabiteketezo ya Jenoside.
Irambona Eric aganira n’ikinyamakuru Igihe yasabye urubyiruko ko rwakomeza kwirinda abashaka kurucengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubutumwa bwa Irambona Eric ku rubyiruko

Irambona yagize ati : “Leta ntizajya mu ntambara y’imbuga nkoranyambaga isize umupaka aho FDRL nizo nterahamwe zishaka kugaruka zanyurana . Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kwirinda ko abo abantu bakomeza kudushyiramo Virusi”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noopja yatanze ubutumwa bukomeye ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

” Ukuri n’ubugwaneza bigarura ubuzima” Ubutumwa bw’ihumure bwa Cassa Mbungo