DJ Marnaud ,yageneye ubutumwa urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe u Rwanda rukomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.
Mu kiganiro na inyaRwanda yatanze ubutumwa bwe nk’umuhanzi yatanga ku banyarwanda, asubiza agira ati’’Umusanzu wanjye nk’Umuhanzi ni ukwimakaza urukundo binyuze mu bihangano byanjye bifasha abantu kuruhuka no kudaheranwa n’ibyababayeho”.
Yakomeje asaba urubyiruko ko ubutumwa bwabo bwagera kure ati “Tukamenyekanisha imbaraga dufite zo gukorera igihugu ngo twubake u Rwanda rwacu rwiza kandi buri wese yifuza guturamo’’.
Yagize icyo anasaba urubyiruko cyane ko ari wo mubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye gukumira Jenoside kugira ngo itazongera ukundi, anibutsa urubyiruko guharanira kuba umwe. Ati “Tugire ishema ryo kuvukira mu gihugu cyiza cy’u Rwanda no kwitwa umunyarwanda. urukundo, ubumwe ndetse no kumenya icyo dushaka ni byo bitwubaka bikubaka igihugu cyacu”.
Ndetse asoza agenera abanyarwanda n’urubyiruko rwose ubutumwa bw’ihumure aho yagize ati’’Ubutumwa ni ugukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka mabi yaranze urwatubyaye kugira ngo bitazongera ukundi’’.