in

Kwa Pastor Théogene Imana ikomeje gukora ibitangaza! Uwanyana Assia yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyari cyaratangijwe n’umugabo we Pastor Théogene witabye Imana

Pastor Niyonshuti Théogene uherutse kwitaba Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda, yatabarutse atarasoza umushinga yari yaratangije wo kubakira umukecuru baturanye utishoboye.

Umugore wa Pastor Théogene, witwa Uwanyana Assia, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, nibwo yesheje umuhigo umugabo we yasize wo kubakira uyu mukecuru witwa Domina.

Assia ubwo yatahaga iyi nzu yari yuzuye ifite ibyangombwa byose, yavuze ko Imana ariyo yakoze ibitangaza igaca mu bantu bigatuma nyuma y’urupfu rw’umugabo we bamufashije kubakira Domina none inzu bayitashye.

Yakomeje avuga ko impamvu bahise yubakira Domina, ngo ni uko ubwo batangiraga kubaka inzu yabo, Domina yahakoze ikiyede ariko agakorana imbaraga nyinshi kandi we ataha ahantu habi bituma Assia na Théogene bashaka kumufasha.

Uwanyana yakomeje avuga ka, Pastor Théogene yatabarutse amaze kugura amabati ndetse n’ibindi byibanza bikenerwa ku nzu, gusa akimara kwitaba Imana, hari umupasiteri witwa Xavier uba muri America, yahise akora uko ashoboye ibindi byose arabikurikirana kugeza inzu yuzuye, ndetse Domina bamugabiye inka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize wa Tanzania na Ruger wa Nigeria bagiye gukora akantu

U Rwanda rufashe Côte D’Ivoire ruyigira ayi ifundi igira ibivuzo -AMAFOTO