in

Kwa Gitwaza zabyaye amahari, abasabye ko yegura batangaje ikigiye gukurikiraho.

Umuyobozi mukuru Kaba na nyiri itorero rya Zion Temple Dr Apôtre Paul M. Gitwaza, Nyuma y’uko hasohotse ibaruwa yasinweho n’abo bafatanije gushinga Zion Temple bamusaba kwegura ibintu ntabwo byakomeje kuba byiza.

Bamushinzaga ko anyereza umutungo w’iri torero akayajyana mu bikorwa bye bwite bidafite aho bihuriye na Zion Temple ndetse Nta n’inyungu na nkeya bizana, bakaba barasabaga ko  yegura mu maguru mansya

Nyuma urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB rwasohoye itangazo rivuga ko abapasiteri beguje Dr Apôtre Paul M. Gitwaza badafite ubushobozi bwo kumweguza kuko batakiri mu buyobozi bw’iri torero ndetse ko yewe bagiye kwishingira ayabo.

Gusa nyuma y’iri tangazo rya RGB, bakaba bumvikanye bavugako batanyuzwe n’uyu mwanzuro RGB yafashe ko ndetse yewe utanaciye mu mucyo.

Bakomeza banenga uru rwego rw’imiyoborere RGB, bagatangazwa ko ikibazo cyabo bamaze kukimenyesha Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse yewe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe.

Ibi byose bikaba bikomeje gukurura urunturuntu mu itorero rya Zion Temple, aho hakomeje kwibazwa ukuntu idini ryigisha ijambo ry’Imana havugwamo kunyereza umutungo.

Si aha gusa kuko no mu itorero rya ADEPR higeze kuvugwamo urunturuntu nabwo kandi rushingiye ku miyoborere mibi ndetse no kunyereza umutungo w’idini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sheebah yatumye isi icika ururondogoro -Amafoto

Ninde wazongera kureba champions league?