Mu minsi yashyize, Yegob twabagejejeho inkuru y’umurundikazi, Irakoze Ariella warwaye ikibyimba mu isura agikora ubukwe aho cyajemo na kanseri.
Yaje kujyanwa mu bitaro bizwi nka Texas Hospital biri i Nairobi akaba ariho ari kwitabwaho kugira ngo avurwe ikibyimba mu isura ye.
Ariella yatwise imfura ye arwaye iki kibyimba, kugeza ubwo yibarutse cyarabyimbye cyane bituma atabasha kubona umwana yabyaye. Gusa amakuru meza ni uko ubu yabonye umwana we nyuma y’amezi arenga 4 amubyaye kuko yatangiye kureba.
Mu butumwa bwanditswe na Moise Ruberintwari, umugabo wa Irakoze Ariella, yagize ati:
“Shalom shalom ncuti zacu, twongeye kubaramutsa, tunabashimira ukuntu mudusengera, mutwitaho mu buryo bwose, twe turashima Imana i Nairobi. Ariella ngo arabaramutsa cyane, anabashimira bivuye ku mutima.
Ubu aranezerewe cyane, aka bebe atari yigeze abona kuva yakibaruka, narakamuzaniye ubu turi kumwe aha, kari kumwe na Mama! Nubwo ikibyimba kitarabyimbuka cyose, turashima Imana. Mukomeze kudusengera muri umugisha kuri twebwe. Yesu namwe yiteho ibyanyu nabanyu.”