in

Kuri Facebook imbona nkubone umugore yongeye kuhakorera ubugome ndengakamere

Kuwa 6 tariki 25 Werurwe 2023 ,muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za America ,hagana saa moya n’iminota 42 z’igitondo nibwo umugore witwa  Kadejah Michelle Brown w’imyaka 28 yishe umugabo we w’imyaka 28 ,ubwo bari mu kiganiro ku rubuga rwa facebook imbona nkubone (LIVE).

Inkuru dukesha ikinyamakuru Fox ivuga ko uyu mugore yishe umugabo we amurashe isasu rimwe ,aza kwitaba Imana hagana saa tatu z’igitondo nyuma yo kumara umwanya ari kuva amaraso menshi aho yari yarashwe.

Amakuru akavuga ko uyu mugore n’umugabo we babanje kumara umwanya batongana ,bikarangira umugore arashe umugabo we, icyakora nanone  hakaba inkuru yashyizwe hanze k’urubuga  rwa twitter na Raphouse tv ivuga ko icyateye uyu mugore kurasa umugabo we ari uko yari amaze kuvumbura ko umugabo we yaryamana nabo bahuje igitsina  akamuca inyuma .

Uyu mugore n’umugabo we bari bafitanye abana 4  .

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ariko urahinda wa mugabo we! Umunyarwenya Clapton Kibonge yasekeje abantu nyuna yo kugaragara yiyambitse imyenda ya Papa – AMAFOTO

Arusha benshi babigize umwuga! Lionel Messi yagaragaye abyinisha Antonella Roccuzzo we_ Videwo