in ,

NdababayeNdababaye

Kumyaka 9 Gusa, Umugore Wa Nyirarume yamumennyeho Acide Mu Maso Isura Irangirika Cyane

Umukobwa warokotse ubushye yashimiye Imana kuba yarakomeje kubaho nyuma yimyaka 17 umugore wa nyirarume amusutseho Acide.

Mu 2004, Francess yari afite imyaka 9 igihe umugore wa nyirarume yinjiraga mu buriri bwe aryamye asuka indobo ya aside mu maso ye.

Ku wa gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo, uyu munyeshuri urangije kaminuza ya Leta ya Anambra yerekeje kuri Instagram kugira ngo yishimire ubuzima bwe, Nyuma y’imyaka myinshi ibyo bibaye.

Yagize ati: “Umunsi nk’uyu!! Nararize kugeza ubwo nta marira yari asigaye mu maso yange. Umunsi nk’uyu numvise ububabare ntazibagirwa kugeza igihe nzapfira. ”

“Umunsi nkuyu nabajije ibibazo byinshi kuburyo ntarabona ibisubizo kugeza uyu munsi! Ku ya 17 Ugushyingo natangiye urugendo !! Uyu munsi watwaye ubwiza bwumubiri ariko ntiwatwaye uwo ndiwe.”

Ati: “Uyu munsi wampaye inkovu zizajya zinyibutsa ko ndi umukobwa ukomeye. Uyu munsi ndizihiza ubuzima”

Ati: “Isabukuru nziza yimyaka 17 kuri njye kandi nshobora gutinyuka kwibwira nti: hey mukobwa uri umukobwa ukomeye. 17-2004 kugeza 17-2021.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto Ya Kera Atangaje y’Abanyamakuru Bahano Mu Rwanda Utakwemerako Aribo Babaye Ibyamamare

Shaddyboo yahishuye ukuntu yariye ubuzima muri gereza