in

Kugira ngo hatazagira umutereta, umugabo yashyize inenge ku mugore we

Umugabo ufuha cyane ndetse akaba yari yaranze ko umugore we yazateretwa n’undi mugabo, yahisemo kumushyiraho ikimenyetso gikomeye kuburyo ntawamutereta.

Ni muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho ari umubyeyi wari urimo kuvuga uko gushaka akiri muto cyane bimukozeho my gusaza kwe mu bintu atigeze atekereza ko byazabaho ubwo yari akiri muto.

Maureen Atieno Omolo yavuze ko yashingiwe akiri muto ubwo yari amaze kuba imfubyi ku myaka 9 ndetse umugabo we aza kuba umunyeshyari cyane bigeza ubwo amugirira nabi.

Maureen Atieno Omolo yavutse ari imfura mu bana bane afite imyaka 9 nuko akora uko ashoboye kose ngo yite kuri barumuna be ndetse ku myaka 15 ahita ashaka kugira ngo abone uko yita ku bavandimwe be afite n’umufasha.

Amaze kubyara abana bane, Maureen Atieno Omolo yabwiye umugabo we ko yamureka akajya ajya gushaka amafaranga yo gufasha umuryango nulo umugabo arabyemera nyuma y’igihe kirekire yaranze ko ava munzu yarabaye imfungwa.

Umugabo yamubwiye ko naramuka amuciye inyuma azamwica ahubwo umugabo ahita ashaka undi mugore, umunsi umwe umugabo yakubise umugore agira ngo yamwishe ahita amusiga aho nawe ahita yiyahura kubera ko umugore we yaba amuca inyuma.

Kubwamahirwe, umugore yaje kurokoka ariko bamukuramo ijisho ndetse umugabo wari wiyahute nawe ananirwa gupfa.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’ibyo umukozi we yakoreye imodoka ye

« Isabukuru nziza ku Mutuzo w’umutima wange… turagukunda cyane! » – Umufasha wa Tom Close yabwiye umwana wabo amagambo y’urukundo ku isabukuru ye