in

Kubyara mu buryo umugabo we adashakamo bigiye kumukoraho

Umugore utamenyekanye amazina yiyambaje abantu abasaba kumugira inama ,ngo nyuma yuko umugabo we amuhaye gasopo y’uko niyongera kubyara abana babakobwa aramushakiraho undi mugore .

Abinyujije ku rubuga rwa facebook ,uyu mugore yabwiye abamukurikira ko mu mwaka washize umugabo we yari yamuhaye gasopo amubwira ko igihe azongera kubyara umwana w’umukobwa urenga kubo bari bafite azahita yishakira undi mugore .

Uyu mugore avuka ko kugeza ubu afite abana 5 babakobwa barimo uwo aherutse kwibaruka mu minsi yashize nyamara yari yarahawe gasopo n’umugabo we ,amubwira ko agomba gukora uko ashoboye akabyara umuhungu ,bitaba ibyo akaba yakwishakira undi mugore ushobora kumubyarira umuhungu.

Akavuga ko yagerageje kumvisha umugabo we ko abana babakobwa ari umugisha uva ku Mana ,ariko umugabo ntabyumva ahubwo akamubwira ko akeneye umwana w’umuhungu uzahagararira umuryango igihe azaba atakiriho.

Kugeza ubu ngo akaba afite ubwoba bw’uko umugabo we ashobora guhagarara ku ijambo rye akaba yahita yishakira undi mugore wabasha kumubyarira umwana w’umuhungu yifuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamagabe: Igitero cy’abagizi ba nabi cyasagariye urugo rw’umuturage kihakorera igikorwa cya kinyamanswa

VIDEO : Rusine akase umuziki muri studio za KISS FM abantu bifata ku munwa dore ko arinawe mugabo ubyina nk’abagore