Nyuma y’uko muri raporo nyinshi zagiye zikorwa n’umuryango wita ku buranganzira bwa muntu Amnesty international, zigaragazeko abantu benshi bapfuye, hatangijwe iperereza karahabutaka.
Ibirego biri kuregwa Qatar ni uko bakoresheje abantu igihe bubakaga amastade ndetse abenshi bakabipfiramo ndetse n’imiryango yabo ntihabwe impozamarira.
Nyuma y’inama yahuje Amnesty international netse na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu bwongereza, hafashwe umwanzuro w’uko nta gushidikanya habayeho ihohoterwa rikabije ndetse ubuyobozi bwa Qatar bukaba bugomba kubibazwa.
Nkuko byagaragajwe muri raporo ni uko abantu 239 bapfuye hagati ya 2020-2021 mu mezi 12 yabaye hagati aho ngaho, ndetse na nubu imiryango yaregeye indishyi z’akababaro ikaba itarizibona.
Amnesty international ikaba yatangajeko igiye gutanga ikirego murukiko rw’umuryango w’Abibumbye, ndetse igikombe cy’isi harebwe ubundi buryo cyakinywa.