in

Nyuma y’akavuyo kuri stade de France, ubufaransa bwanjyanwe mu nkiko.

Abafana ba Real Madrid ndetse na bandi bafana ba Liverpool bagize ibibazo byo guterwa ibyuka biryana mu maso mu bufaransa ubwo habaga final ya champions league tariki 28 Gicurasi 2022 , batangije urugendo rwo kurenga ubufaransa.

Ni ibintu byaje kugaragara ko abagizi ba nabi baje kwivanga n’abafana bari benshi, ubundi bagakora ibikorwa byiganjemo guhohotera abantu bigendeye ku gitsina cyabo ndetse UEFA ikaba imaze kugaragaza ko ubutabera bugomba gutangwa.

Uhagarariye Ubufaransa mu bwami bw’ubwongereza akaba yarasabye imbabazi ndetse yizeza imiryango y’abafana batewe ibyuka biryana mu maso ko bazabafasha ntacyo bazababurana.

Mu birego abafana batanze bashinje ubufaransa kutubahiriza amabwiriza y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ihohotera ryabaye ubwo amabandi yivangaga n’abafana bakabahohotera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: umugore yahindutse inka nyuma yo kuryamana n’umugabo w’abandi (Video)

Kubangamira uburenganzira bwa muntu: Qatar ndetse n’igikombe cy’isi mu mazi abira.