in

Kuba Israel Mbonyi aririmba ni uko hari uwapfuye, umuriro watse kuri Twitter

Iyo bavuze ko isi yabaye nk’umudugudu baba bashatse kuvuga ko kuri ubu abantu basigaye baganira nta nkomyi aho waba uri hose.

Yifashishije urubuga rwa Twitter, umuramyi Israel Mbonyi yabajije abamukurikira kuri uru rubuga ikibazo cy’amatsiko ati “Ese iyo Yesu ataza kubambwa byari kugenda gute?”

Abantu benshi bahise batangira kunusubiza uko babyumva gusa ariko hakabamo bamwe babigize urwenya cyane aho kugira ngo bamusibize amenye.

Umwe yagize ati “iyo adapfa wari kuba uririmba iki shumi yange?” Undi nawe aza amubwira ati “iyo  yanga kubambwa yari kubambwa ku ngufu, ahubwo iyo Yuda yanga kumugambanira? ”

Mu byukuri, abantu bagiye bamusibiza byinshi bitandukanye gusa ariko icyagaragaye ni uko nubundi igisubiza cya nyacyo atakibonye.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yataye umwana w’imyaka 5 amuziza ibyo nyina yakoze

Mu magambo ashimangira urukundo amukunda, Umunyamakuru Axel Rugangura yifurije isabukuru nziza umwana we