Iri tsinda ribyina rizwi ku izina rya SNIPERS DANCE CREW ni itsinda rya mbere ubu mu Rwanda ribyina bamwe bakibaza niba baba mu Rwanda , bamaze kugira ibigwi byinshi mu mpano yabo yo kubyina bamaze kwegukana ibikombe byinshi cyane ,ni itsinda rigizwe n’abahungu barindwi n’abakobwa babiri bakaba bakorera igikondo aho bita kuba GIDE ,
Iri tsinda ryatagiye mu mwaka wa 2009 ubwo babonaga ko aho banjya hatangararagara kuko mu Rwanda kubyina ntibyari umwunga kuba wagutunga gusa icyo bakoze n’intambara yo kwandikisha izina ryabo kugeza aho bagiye bitabira ibitaramo bakahatambukana ishema n’isheja
Aba basore batwaye ibikombe n’ibihembo mu marushanwa yo kubyiona guhera mu mwaka wa 2010 kugeza ubu kugeza aho andi matsinda abyina yatinyaga ibitamo barimo ndetse n’amarushanwa aha twatanga urugero rwa KIGALI STREETBALL aho amatsinda yatinya kwiyandikisha kubera iri tsinda bihera ubwo andi matsinda atagira kuyanga urunuka kuko byari intamabara kuri aba basore .
Uhagarariye iri tsinda uzwi ku izina rya DIABLO yakomeje adutangarizako aho bavuye ari kure ndetse ko naho bashaka kugera ari kure byatumye tumubaza inzitizi bakunda guhura nazo adutangariza ko ikibazo gihari ari abaterankunda bo kubyina ko ntabahari kandi ko n’abategura amarushanwa yo kubyina batarabikora mu buryo buryoheye amaso bikiri hasi .
                   Bimwe mu bikombe bagiye batwara
Bogeye kwitabira amarushanwa Yiswe AKADIHO DANCE COMPETITION  bogera kwegukana ibikombe cy’umwaka nk’itsinda rya mbere mu Rwanda , yaba umubyinnyi w’umwaka ,itsinda ry’umwaka rizi kubyina ndetse n’umubyinnyi ubwina injyana ya krump w’umwaka aba bose baka baravuye muri iri tsinda
Bitabiriye irindi rushanwa ryitwa ONSTAGE naryo ni irushanwa ryamamaye cyane mu Rwanda ,iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amatsinda akomeye harimo n’iri tsinda SNIPERS DANCE CREW , nk’uko byarakamenyero aba basore bogeye kwegukana iri rushanwa batwara igikombe ntampaka kandi buri wese areba .  Si aho gusa kandi aba basore muri 2013 bogeye gutwara igikombe cya KIGALI STREETBALL irushanwa ryari ryateguwe na FERWABA ifatanyije na company AKADIHO ENTERTAINMENT ltd
Biza kuba akamenyero bazakuba ibyamamare mu Rwanda kugeza ubu bamaze kwitabira ama festival  menshi cyane ikindi bamaze kugirana amasezertano n’abahanzi b’abanyarwanda benshi ubwo ubu bari kubyinira umuhanzi w’umukobwa uzwi ku izina rya YOUNG GRACE muri PGGSS6 , muri make aba basore bahagaze neza ntakibazo na kimwe bafite yaba kukibazo cy’umutungo cyangwa izina bafite mu Rwanda .
aha ni muri FESTIVAL ISANO bakoze umukino wo kubakoroni washimishije abantu bari bitabiriye uwo muhango bituma abanti bivuza kumenya ibyo bakora bakaba abarahakuye impano nyinshi ndetse n’amashimwe atandukanye
Dore amwe mu mafoto yaboÂ