in

Ku nshuro ya mbere Ghana isezererewe mu matsinda ya AFCON yanditse amateka mabi

Kuri uyu munsi wo kuwa kabiri nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Ghana yari yakiriye ikipe ya Comoros urangiye Comoros itsinze Ghana ibitego 3-2 bituma ikipe ya Ghana yisanga hanze y’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu muri Africa.

Hakiri Kare cyane ikipe ya Comoros yaje gutsinda igitego cyambere mu minota itanu gusa, maze ikipe ya Ghana iza kwisanga inyuma gato.

Bidatinze umukinnyi rutahizamu Andrew Ayew yaje kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 25 gusa byaje guhita bigora ikipe ya Ghana

Andrew Ayew mu marira menshi nyuma yo kwerekwa ikarita itukura nyuma y’ikosa yari akoreye umunyezamu wa Comoros, byaje gutuma ahita anasimbuzwa kuko yari yababaye cyane

Ku munota wa 62 gusa ikipe ya Comoros yaje gutsinda igitego cyayo cya kabiri cya rutahizamu Ahmed Mogni, hano abantu Bose nabinaga ko Ghana nyuma y’ikarita itukura ntakindi yarenzaho.

Gusa bidatinze gato ikipe ya Ghana nyuma y’iminota ibiri gusa kuri 64, Richmond Boakye yahawe umupira neza na Kyereh maze yishyura igitego kimwe muri bibiri.

Kuri Pase nziza ya Thomas Partey ku munota wa 77 nibwo Alexander Djiku yaje kwishyura ibitego bibiri byose bya Comoros maze icyizere hano cyo gutsinda umukino kuri Ghana kiba kinshi nubwo Bari abakinnyi 10 gusa.

Bidatinze rutahizamu wa Comoros, Ahmed Mogni ku munota wa 85 yakuyeho icyizere abakinnyi n’abaturage n’abafana ba Ghana Bari bafite maze atsindira Comoros igitego cya gatatu maze bituma iyi kipe yibazwaho na na benshi nyuma yaho icyi aricyo gikombe cya mbere cya AFCON iyi kipe yitabiriye gusa ikomeje kwitwara neza.

Comoros ikomeje gufata imitima yabenshi kubera ukuntu iri kwitwara mu gikombe cyambere cya AFCON yitabiriye

Rero bwa mbere mu mateka,Ghana itashye idatsinze umukino n’umwe mu matsinda y’igikombe cy’Afrika kuva yatangira kwerecyeza muri iri rushanwa ry’amakipe y’ibihugu muri Africa !

Iyi Ghana hari ku nshuro ya 22 ikina igikombe cy’Afrika kuva icyi gikombe cyatangiragukinwa

Ghana ibaye igitambo cyangwa n’ibindi bigugu bizagarikwa, ni ikihe ubona kirayiherekeza?

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta mutima mubi: Umuhanzi The Ben yeretse urukundo mugenzi we Bruce Melodie (Video)

Igituma abakobwa batikoraho batajya basubiza ubutumwa bw’abasore benshi kuri Facebook