in

Igituma abakobwa batikoraho batajya basubiza ubutumwa bw’abasore benshi kuri Facebook

Abagabo benshi iyo bari kuri Facebook usanga bashakisha amafoto y’abakobwa beza cyangwa batikoraho nk’uko bivugwa, akaba aribo bandikira batitaye ko bamwe baba banashyizeho atari ayabo.

Hari rero ubwo usanga umwandikira akagusubiza igihe gito akaba arakurambiwe yigize nk’aho atakibona ubutumwa bwawe. Haba hari impamvu zitandukanye zibimutera.

Abantu bajya biha kwandika indimi batanashoboye ngo bemeze abakobwa.

Ntawe udakora amakosa ariko gerageza ukosore mbere y’uko wohereza. Niba ari icyongereza ushoboye kwandika neza cyandike, niba utakizi wikwibeshya ucyandika. Abakobwa ngo bajya barwara imitwe bagerageza gusoma no gusobanukirwa ibyo abasore banditse mu ndimi zidasobanutse baba bihaye gukoresha batazizi.Aho guta umwanya rero mu bimutesha umutwe arakureka.

Guhita wihutira kumusaba amafoto yambaye ubusa nabyo bituma atakwisanzuraho.

Niba mumaze guhana ubucuti, genda gake. Kuba yemeye gutangira gucata nawe ntibivuze ko aciriritse ku rwego wamwaka amafoto y’ubwambure bwe. Nta mukobwa wifuza kubona umuntu umusuzugura amwaka bene ayo mafoto. Niba udashaka ko akuboroka muganirize nk’inshuti nawe azakubaho inshuti mujye muganira.

Burya umukobwa ashobora kwanga kuvugana nawe kubera uri mwiza cyane ku isura

Burya abasore beza, bagaragara neza mu mafoto abenshi ntibazi ko abakobwa babatinya by’umwihariko ababa bashaka abo bazashakana. Abasore bagaragara nk’aho ari beza abakobwa babafata nk’abashukanyi bakinisha imitima y’abakobwa benshi. Umukobwa ntaba ashaka no kuguha akanya na gato ngo adashiduka wamushutse ukamwigarurira. Ni yo mpamvu atagusubiza. Aba atekereza ko ufite umurongo muremure w’abakobwa bakuriho bityo ko binakorohera gukina n’imitima yabo. Ayo abona uri ibogari cyane aguhungira kure ntiyirirwe anasubiza Hello yawe ku bw’umutekano we.

Ntukoherereze umukobwa indamukanyo nyinshi cyane ubudakuraho, biramurambira.

Hari abasore usanga batazi kugenzura imyandikire yabo ku mbuga nkoranyambaga ugasanga ari muri Hi, nyuma y’iminota itanu udasubije akongera, Hello, n’ibindi byo guhatiriza. Zirikana ko abakobwa bose ubona ku murongo w’imbuga nkoranyambaga bataba bariyo byo kwinezeza. Bamwe babona ikibatunga wenda kuko bakoreye kuri Facebook wowe ukaza byo kumutesha umurongo n’umwanya yahaye akazi ke muri za hi na hello!

Niba umusuhuje, fata akanya nawe umureke afate igihe cyo gusubiza. Niba ugarutse nk’ejo ukabona ntarasubiza, ongera umuramutse utuze. Niko abasore biyubaha bakabaye babikora kurenza bamwe usanga agusuhuza waba utaramusubiza akagaruka ati ‘uriyemera’ umuntu aragusuhuza ukamwihorera. Ibyo kumuha za hello nka 400 mu munota uwe ataranasubiza iya mbere ni ukwitesha agaciro no gukutiriza bikabije.

Kuba uri umuhungu mubi ariko utazi kwiyitaho.

Kuba twavuze ko abakobwa batinya abasore beza cyane ntibivuze ko bakunda ababi bikabije. Murabizi ko nta mukobwa wakwishimira kuzabyara umwana mubi. Niba uri umusore uzi ko udakeye haranira gusa neza. Ntibigombera ngo ube ufite isura nziza ahubwo bigombera isuku n’umucyo ugaragaza. Kwigirira icyizere nabyo bikaza imbere. Niba ukeneye ko umukobwa mwiza asubiza ubutumwa bwawe igaragaze nk’umuntu ushoboye. Ntibisaba guhindura isura yawe mbi ahubwo bisaba kwitwara mu buryo bukurura buri wese kabone n’ubwo isura yawe idakurura.

Kuvugana ibikubara no kutamenya uwo uri we nabyo byatuma umukobwa atakwitaho.

Ubusanzwe abakobwa bakunda abasore biyubaha kandi bambara bakaberwa. Ugasanga ntujya unatera ipasi agashati wambaye ariko ugahora wifata twa selfie ukubitaho ngo uri kumwereka uko waramutse uwo munsi. Ukifotora amatuza yambaye ubusa ngo uri kumwereka ko ugiye cyangwa uvuye muri dushe.

Niba ushaka kubona likes nyinshi n’abakobwa bagusaba ubucuti, iyambarire twa twenda ujyana gusenga kuri Noheri ube ari two wifotozanya. Naho kwirirwa ushyira kuri izo mbuga amafoto ya buri kanya y’amashati adateye ipasi, ikora rijagaraye bizatuma nta gisubizo ubona ku mukobwa mwiza wandikiye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ntugatangire woherereza umukobwa amafoto wambaye ubusa ngo ni uko akwemereye ubucuti cyangwa mumaze iminsi muri incuti kuri Facebook.

Siko abakobwa bose babikunda, niba atabasha kohereza ubusa bwe ninako nawe adashaka kureba ubwawe. Gerageza kuba mukuru no kwitwararika cyangwa uge ushiduka yakuborotse. Niba ari ibyo ugambiriye, banza umenye neza amatsinda abikunda ube ariyo winjiramo kuko kuri facebook haba hari amatsinda y’ingeri zose zaba inzima n’izipfuye.

Abahungu bakunda kubaza ibibazo byinshi.

Bishobora kuba byiza ariko hari ubwo bituma amahirwe wari ufite yo kuganira nawe ayoyoka. Iyo ubajije umukobwa ibibazo byinshi mugitangira kuganira, uba utangiye kwigaragaza nk’umuteye ubwoba. Bigaragara nk’aho uri kuri misiyo runaka, biba byiza iyo witonze ugatwara ibintu buke buke.

Uba uri mushya kuri we, ntaba yari yakumenya. Muhe umwanya yisanzure, akumenyere mbere yo kumujagaraza umubaza ibibazo byinshi. Nutitwararika ntuzatungurwe no kubona atajya agusubiza kandi mwahoze muganira.

Amafoto ya kera nayo ashobora gutuma umukobwa atagusubiza kuri Facebook.

Burya iyo umushotoye ikintu cya mbere yihutira gukora ni ukureba amafoto yawe ngo amenye neza uwo bagiye kuganira. Ibaze rero iyo asanzeho amafoto yawe ya kera uragiye inka mu byaro akongera kubona amashya waragize amahirwe yo kwifotoreza ku nzu nziza mu mujyi cyangwa ku modoka nziza. Aba amenye uwo uri we. Ntuzatangazwe no kubona Hello wamuhaye itabonye igisubizo. Banza ukureho ayo mafoto mabi ashobora kugufungira amayira niba ushaka kwigarurira umutima we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku nshuro ya mbere Ghana isezererewe mu matsinda ya AFCON yanditse amateka mabi

Pasiteri wo mu Rwanda yibasiye abakobwa bakunda kwifotoza arabamwaza(Video)