in

“Ku myaka 19 nari mfite abana 2” Tidjara Kabendera yahishuye ukuntu yabyaye akiri muto cyane mu myaka

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wamenyekanye kuri RBA yahishuye ko ku myaka 19 yari amaze kubyara abana babiri.

Ibi yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana na One on One ikorera ku muyoboro wa YouTube aho yari ari kuganira na Gentil Gedeon.

Tidjara yabwiye Gentil ko yabyaye umwana we wa mbere afite imyaka 17 y’amavuko gusa.

Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka ibiri nabwo yongeye kubyara undi mwana, ubwo yari amaze kugira imyaka 19.

Akomeza avuga ko yagiye gukora kuri RBA afite abana babiri.

Ku bijyanye n’umugabo we, yavuze ko bakundanye imyaka 10 mbere y’uko batandukana.

Muri iyo myaka 10 harimo imyaka 7 babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse n’indi itatu bateretanaga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Georgina Rodriguez yagize icyo avuga ku kuba abana na Cristiano Ronaldo batarashyingiranywe mu gihugu kitabyemera n’igihe bazabikorera

Harry Kane yaciye agahigo mu ikipe y’igihugu, Saka yereka Isi ko ashoboye