in

Ku myaka 12 yabaye nyina w’abana 8 || Menya byinshi kuribo

Umugabo witwa Vincent yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bityo abayeho nta kintu yakora kuko aho aryamye kuva yarwara akaba ari we Se w’umwana muto wareze barumuna be kuva afite myaka 12.

Vincent atangaza ko mbere yari umugabo umeze nk’abandi ndetse aza gushaka umugore babyarana abana 8 nyuma yahuye n’uburwayi butuma ahora aryamye ndetse ntabwo yakweguka .

Umugore we yakomeje kumwitaho gusa nyuma aza gufata icyemezo asiga umugabo ndetse n’abana uko ari 8.  Kuva icyo gihe umwana w’umukobwa Matilde warufite imyaka 12 niwe wafashe inshingano zo kwita kuri Se ndetse n’abarumuna be dore ko bari bakiri bato nyina abatana na Se.

Matilde wari mukuru muribo yafashe icyemezo ava mu ishuri atangira guhingira abantu kugirango babone icyibatunga dore ko na Se yamugaye ntacyo yabasha gukora , Nyina ubabyara ngo yabonye ibibazo bije  afata icyemezo cyo gusubira iwabo aho hashize imyaka igera kuri 6 .

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa nyakwigendera DJ Miller yashyize hanze ifoto y’umwana babyaranye abafana bagaragaza imbamutima zabo (amafoto)

Umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yateye bagenzi be ishyari ryiza nyuma yo gusomana n’umugabo we akanamubwira amagambo y’urukundo