in

Ku myaka 12, Ineza Elvine wise izina umwana w’ingagi ku myaka mike ni muntu ki? Ni gute yisanze mu bikomerezwa akiri muto bene aka kageni?

Ku myaka 12, Ineza wise izina umwana w’ingagi ku myaka mike ni muntu ki? Ni gute yisanze mu bikomerezwa akiri muto bene aka kageni?

Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 23 wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023, byari bimenyerewe kubona abantu b’ibyamamare ku rutonde rw’abazita amazina abana b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize, ariko abantu babaye nk’abatungurwa babonye umwana w’umukobwa w’imyaka 12 bwa mbere mu mateka ahagurutse ngo yite izina umwana w’ingagi.

Nta wundi ni Elvine Ineza wiga mu mashuri abanza muri Ecole Regina Pacis i Musanze.

Yise umwana wo mu muryango wa Sigasira, ubyarwa na Ubuhamya. Uwo mwana w’umukobwa yamwise “Nibagwire”.

Uyu muhango ubusanzwe ugira udushya twa buri mwaka kubera ibyamamare biba byawitabiriye.

Darius Ngendahayo, Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Ishuri Ineza yigamo, yabwiye IGIHE ko yamenye uyu mwana igihe yari ari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, kubera uburyo yatsindaga cyane amasomo yose.

Ati “Impamvu nta yindi ni ukubera imitsindire ye idasanzwe, kuko akiri mu wa mbere nta munsi atagiraga 100%.”

Ngendahayo avuga ko Ineza ari umwana muto ariko ukunze kuba ashyira ibintu ku murongo cyane.

Atanga urugero nko mu bijyanye n’isuku y’ishuri cyangwa ibindi bitagenda neza, kuko akunze kuba ari umuyobozi (cheftaine) w’ishuri usanga abwira abandi ati “dore ikidatunganye”.

Uyu muyobozi avuga ko Ineza ahorana umurava wo gufasha bagenzi be kuko “Nka kwa kundi mwarimu aba atonganya abandi bana ngo mwatsinzwe, mu gihe cyo gusubiramo amasomo aba afite itsinda ry’abana batabyumva neza aba asobanurira ari we ubahamagaye ati ‘nimuze mbasobanurire.’”

“Ni umwana usabana n’abandi cyane, abana bose baramukunda kubera ko agenda abafasha.”

Ngendahimana yigisha isomo ry’imibare mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu ishuri Ineza yigamo. Yavuze ko Ineza ari umunyeshuri ukurikira cyane ku buryo nta kintu na kimwe mwarimu avuze aba ashaka ko cyamucika.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

None se kutumye batsa umuriro ubwo uzashobora kuwuzimya? Marina Deborah nyuma y’igihe atagaragara cyane muri muzika yagaragaye asaba abafana ibintu byatumye umuriro waka kandi ari we ubiteye

I Kigali hagiye gushya nyuma y’uko ibikomerezwa mu muziki w’isi bigiye kuza kuhataramira