in

Ku mugabo we arakubita: Judithe yabwije inani na rimwe abashatse kwivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we mushya

Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi w’icyamamare ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda Safi Madiba yari yivuganye abantu bashatse kwivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we mushya.

Judithe uherutse gutandukana n’umuhanzi Safi Madiba mu buryo bwemewe n’amategeko yabwije inani na rimwe abantu bashatse ku mwereka ko umugabo bari kumwe urukundo rwabo rushobora kutazaramba ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze maze agira ati:” Umugabo uhamye”.

Akimara kwandika aya magambo abantu batangiye kuyavuga ndetse bamwe bamwibutsa ko na Safi Madiba yabimubwiraga.

Umwe yagize ati:” Na Safi niko wavugaga” n’uko ahita amusubiza ati:” Urabizi neza? Wari uhari mbimubwira”.

Undi nawe yagerageje kumwiha maze agira ati:” Ibyose abazungu barabyumva bishyire mu cyongereza” n’uko nawe ahita amusubiza ati:” Singombwa ko abimenya n’ibanjye niko byumva”.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Group za WhatsApp zizarikora: Umugabo yajyanye mu nkiko ’admin’ amushinja kumuvana muri ’group’ ya WhatsApp

Barangajwe imbere na Zabayo wa Rayon Sports WFC! Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore bahamagawe bitezweho gukora ibyananiye basaza babo