in

Ku ikubitiro benshi mu bakunzi ba Murera banenze imikorere ye! Umunyamakuru uherutse guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukora mu buryo butari gushimisha abakunzi b’iyi kipe

Nyuma y’iminsi mike gusa umunyamakuru Roben Ngabo ahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports, hari bamwe mu bafana b’iyi kipe batari kunyurwa n’imikorere ye.

Roben Ngabo wahawe akazi ko gutanga amakuru ya Rayon Sports akoresheje imbuga nkoranyambaga z’ikipe, gusa hari bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batari kunyurwa n’uburyo Ngabo ari gukunda gutangaza amakuru ariko agakoresha ururimi rw’Icyongereza bikabagora ku byumva.

By’umwihariko, ku rubuga rwa Instagram ya Rayon Sports, benshi mu bafana bahuriza ko iyi kipe ari iy’abanyarwanda, bakaba basaba ko indimi zose yazajya asishyiriraho rimwe (Ikinyarwanda, n’icyongereza), cyangwe se ikinyarwanda gusa.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto idasanzwe ya Papa Sava ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga 

Akabuno ntikarihamwe! Abakinnyi ba APR FC bafite ubwoba bw’umurengera ko bashobora kwirukanwa batayoye ku mafaranga y’ikipe nk’uko bimenyerewe