in

Ku bakunzi b’ifiriti ndetse n’ibirayi muri rusange ikibazo bagiraga cyo kubura ibirayi cyabonewe umuti urambwe

Inzobere mu buhinzi bw’ibirayi, zatangaje ko ikoranabuhanga mu buhinzi ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’imbuto y’ibirayi isigaye yarabaye ingorabahizi ku bahinzi, ku buryo hari na bamwe bari batakibihinga kubera umusaruro muke bari basigaye bakuramo.

Izi nzobere zituruka mu Bihugu bigiye bitandukanye ku isi ziteraniye mu Karere ka Musanze mu cyumweru cyahariwe ibirayi, zisanga uburyo n’imbuto byari bisanzwe bikoreshwa bidashobora guhangana n’ikibazo cy’umusaruro muke wari usigaye uboneka mu birayi zigatanga inama yo kwifashisha ikoranabuhanga.

Ibi byaje mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Musanze binubira ibura ry’imbuto y’ibirayi n’umusaruro muke uboneka bigatuma nabyo bihenda ku isoko kubera ko ababihingaga bagenda bayoboka ubundi buhinzi ibintu byatumye mu minsi ishize byaragurishwaga agera kuri 500 ku kiro.

Kawera Gertulde ni umwe muri bo, yagize ati “Ubundi njye nahingaga ibirayi imirima yanjye hafi ya yose ariko ubu naragabanyije mpinga nka kimwe cya kabiri kubera kubura imbuto kuko iyo nasaguye yambanye nke kubera ko nabigurishije.

Nashatse imbuto nziza nsanga irahenda cyane kuko banshaga igihumbi ku kiro kandi iyi yacu ari 550 gusa. Tubonye imbuto nziza twahinga kuko ubu buhinzi nibwo bwari budutunze.”

Habimana Jean de Dieu nawe yagize ati “Kubona imbuto biratugora cyane kandi iyo duhinze iyi yacu itanga umusaruro muke cyane. Ubu nahisemo kujya mpinga ibyo tuzajya twirira gusa ariko tubonye imbuto nziza kandi itaduhenze twabihinga rwose.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Joseph Nshimiyimana
Joseph Nshimiyimana
2 years ago

Nibyiza ko ubuhinzi bw’ibirayi bukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Gusa hano ntimwagaragaje iryo ari iryo. Bakoreshe hydroponic cg aeroponic mugutubura ibirayi. Kd bagere mugihugu hose. Ikindi ni ugupimpa ubutaka soil acidity ndeste na soil microbilogy(soil born disease).

Mbirizi Eric wa Rayon Sports agiye kwivuriza hanze y’u Rwanda nyuma yo kugira imvune ikomeye

Amakuru mashya ku rubanza rwa Prince Kid