Abagabo benshi bakunda gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore bafite amavangingo aho hari na bamwe mu bagabo banywa ayo mavangingo.
Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibiba bigize amavangingo y’abagore.
Ubusazwe amavangingo nta mpumuro agira, nta n’ibara. Gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.
Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.
Uretse ibi dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:
- Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari
- Ibinyabutabire bimeze nk’ibiba mu masohoro y’abagabo
- Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane
- Zinc
Ibizami binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo twice mikorobe. Niyo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI)