Ishuri rya KSP Rwanda ry’asinye amasezerano y’imikoranire na Radio Imanzi Fm igamije gufasha abanyeshuri bigamo amasomo ibyiciro bitandukanye y’igihe gito.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2024, nibwo ishuri rya KSP Rwanda risanzwe ry’igisha amasomo y’igihe gito mu mashami atandukanye ryasinye amasezerano na Radio Imanzi Fm isanzwe ikorera k’umurongo wa 105.1fm, aya masezerano akaba agamije gufasha abanyeshuri mu kwimenyereza umurimo no guhabwa akazi ku banyeshuri biga amasomo arimo: Gukora firime no gutunganya amashusho(Film making and video production), Gufotora no gukora ibyapa (Photography and graphic design),itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication) n’ibindi,…bishingiye kumasomo bize ndetse no gufasha abanyempano binyuze muri MY TALENT COMPETITION itegurwa na KSP RWANDA ndetse na KSP Rwanda ikazajya ifasha Radio Imanzi Fm guhitamo abanyamakuru beza bagiye guhabwa akazi.
Aya masezerano yasinywe na Bwana Saleh UWIMANA umuyobozi wa KSP Rwanda na Bwana Dickson GAHIMA umuyobozi ureberera inyungu za Radio Imanzi Fm, azamara imyaka itatu ishobora kongerwa igihe imikoranire yagenze neza.
Amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’ishuri rya KSP Rwanda bihereye mu Kigali, Centre Saint Paul akaba ari n’aho Radio Imanzi Fm ikorera.