in

Korora imbwa burya bifite akamaro kanini ku buzima

Usanga abantu bamwe batunze imbwa bakubwira ko batabaho nta mbwa boroye, wenda ntiwiyumvishe impamvu yabyo. Nubwo bamwe bazishinja kuryana, guteza umutekano mucye, nyamara imbwa yatojwe neza kubana n’abantu, kuyorora uretse kuba bishimisha nyirayo ariko binafitiye akamaro kanini ubuzima harimo kurinda indwara zimwe na zimwe, ndetse no gusuzuma izindi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

Akamaro ko korora imbwa ku buzima

1.Kurinda stress

Kuba uri kumwe n’imbwa ni uburyo bumwe bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara yo guhangayika. Kuba uri kumwe na yo bizamura igipimo cya serotonin na dopamine, imisemburo ibiri igira uruhare mu gutuza no kwishima. Uko ukina na yo, bituma iyi misemburo ikora akazi kayo.

Nta stress ku muntu utunze imbwa

2.Imenya igihe isukari yawe yamanutse

Ku bantu bafata imiti ya diyabete habaho igihe isukari yabo imanuka cyane bitewe n’imiti. Ibi imbwa ibimenya ndetse na mbere yuko wowe ubyiyumvamo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa iyo ibibonye ihita ihindura imyitwarire ndetse ukabona igukururira ku kurya dore ko ari bimwe mu byongera kuzamura isukari. Kuko kumanuka kw’isukari birangwa no gutentebuka no gusa n’ususumira ibi imbwa ibibona kare.

3.Igabanya ibyago byo kurwara uduheri ku bana

Usanga ababyeyi benshi batinya kwegereza imbwa abana babo nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko abana bakurana n’imbwa mu rugo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara uduheri kugeza bafite imyaka ine.

Umwana wakuranye n’imbwa ntapfa kurwara uduheri

4.Zifasha abarwara igicuri

Imbwa mu mirebere yazo zibasha kubona ko uri hafi kugwa ndetse n’impinduka ziba mu mivugire ku muntu urwara igicuri zibibona mbere. Ibi bituma yagufasha kumenya igihe ugomba guhita ufata imiti, kuba wahita ushaka aho wicara cyangwa uryama kugirango wirinde impanuka zaterwa no kugwa bitunguranye.

5.Kurinda indwara zimwe z’ubuhumekero n’ubwivumbure

Umwana wakuranye n’imbwa ubushakashatsi bugaragaza ko bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko imbwa yanarinda asima. Si ibyo gusa kuko n’indwara z’ubwivumbure nko kwitsamura, ibicurane, ni zimwe mu ndwara zigabanyuka ku bantu baba hamwe n’imbwa.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko imbwa yatojwe ishobora kumenya ahantu hari ibitera ubwivumbure ku bantu bagira ubwivumbure ku bintu runaka bityo ukabasha kuhirinda.

6.Gufasha umutima gukora neza

Ntabwo kubana n’imbwa bivura umutima ahubwo bituma nyiri umutima abaho ubuzima butuma umutima ukora neza. Ubushakashatsi bugaragaza ko ababana n’imbwa bagira umuvuduko w’amaraso mwiza, nta cholesterol mbi wabasangana, ibi byose kubera ko gutunga imbwa bisaba kugira amasaha ufata yo kuyitembereza bigatuma ukora siporo kandi nturambirwe kuko nayo ntiba yakoroheye. Ushaka gukora siporo yo kwiruka ukagendana n’imbwa uyikora neza cyane.

Ifasha gutuma ukora siporo bikakurinda indwara z’umutima

7.Kurwanya kwiheba no kwigunga

Kubana n’imbwa birwanya indwara yo kwiheba no kwigunga. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko ku bahawe akato, abapfakazi, abarwaye indwara zidakira zituma biheba bakanigunga, kuba boroye imbwa ni umwe mu miti ibafasha kubaho ubuzima butuje butarimo kwiheba no kwigunga.

Imbwa ni inshuti idahemuka

8.Izatojwe zifasha byinshi

Uretse ibi bivuzwe haruguru wasangana imbwa zose muri rusange, nyamara nanone imbwa zatojwe zibasha gutahura ahari ibisasu, urumogi ndetse kuri ubu zikoreshwa mu buvuzi mu gusuzuma kanseri kandi zikabikora neza.

Icyitonderwa

Nubwo korora imbwa bifite byinshi bitugezaho ariko nanone indwara y’ibisazi by’imbwa bitewe nuko warumwe n’imbwa yasaze ni indwara ishobora kukwica udakurikiranywe vuba. Niyo mpamvu umuntu wese woroye imbwa asabwa kuyikingiza ku gihe ndetse no kuyivuza igihe yarwaye.

Ikindi kandi mu gihe atari iyo wiyororeye ikiri akabwana gato, si byiza guhita ureka ngo ikine n’abana kuko ntuba uzi imico yakuranye ikaba ishobora guteza ibibazo birimo kubarya, ndetse no guteza izindi mpanuka mu gihe wenda bari kuyihunga.

src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkono ihira igihe: ku myaka 61 nta mwana afite umugore yakoze ubukwe butangaje(Video)

Ibyabaye ubwo wa musore wasunikaga ingorofani mu muhanda yahuraga n’uwafashe video ye yatumye aba umusitari (video)