Nyuma y’iminsi ishize umusore witwa Hagenimana Samuel wagaragaye arimo gusunika ingorofani mu muhanda wa Kigali abaye umusitari ndetse kuri ubu akaba yarahawe moto, ku munsi w’ejo nibwo Hagenimana Samuel yahuye n’umusore wafashe video ye witwa Rachid Pogba ari nayo yatumye abantu benshi bamumenya akaba umusitari.
Nkuko video yagiye hanze ibigaragaza, Samuel ubwo yahuraga na Rachid Pogba, aba bombi bari mu byishimo byinshi ndetse banagaragaye barimo kubyina indirimbo nshya ya The Ben ari kumwe na Diamond Platnumz yitwa WHY.