Mu rukundo hari ibintu byagufasha kubaho wishimanye n’umukunzi wawe nk’uko abahanga babigaragaza. Kwakira no gutanga urukundo bikaba bikorwa mu buryo butandukanye ariko tukaba turibanda ku ngingo enye ushobora kugerageza niba ushaka koko kuryoherwa n’urukundo.
Impano
Impano ni ikintu cy’ingenzi kigaragariza umuntu ko umutekereza cyane, burya iyo uzaniye umukunzi wawe impano ntiyita ku kureba agaciro kayo mu mafaranga ahubwo atekereza ku gihe cyawe wafashe umutekerezaho.
Gusa ugomba kumenya ko ari byiza kubanza kumenya icyo umuntu akunda akaba ari cyo umuhaho impano ariko kirazira kikaziririzwa gukoresha impano nk’ikiguzi cy’ibyo wakagombye gukorera umuntu ukabura umwanya wo kugikora, reka impano ibe ikintu cy’umwihariko wafatiye umwanya wo kugitekerezaho, impano ni ikinyabiziga gikomeye cyo gutwara urukundo aho rugomba kujya.
Umwanya wihariye kandi uhagije wo kuganira.
Umwanya uhagije wo kubana n’uwawe muri mwenyine ni ingezi cyane mu rukundo, abagore n’abakobwa benshi bakunda kuba hamwe n’abakunzi babo, bagatemberana, bagasangira cyane cyane bagafata umwanya wo kuganira byimbitse, bakabwizanya ukuri kandi bagaseka mbese bakanezeranwa.
Gufashanya.
Kenshi abagabo bakoresha ubu buryo nk’iturufu yo kugaragaza urukundo rwabo, ibi ni byo kandi ni uburyo bwiza bufatika kandi butabangamye bwo kugaragaza urukundo ukunze umuntu, gusa rimwe na rimwe ibi ntibiba bihagije kugaragariza umugore cyangwa umukobwa ko umukunda binyuze mu kumufasha no kumukorera ibyo yari gukora.
Ashobora kubifata nk’inshingano zawe niyo mpamvu hakenerwa umwanya wihariye wo kubana na we mukanaganira amagambo n’ibiganiro by’urukundo ku buryo bw’umwihariko.
Amagambo meza kandi yubaka
Amagambo meza ni uburyo butaziguye bwo kugaragariza mugenzi wawe ko umukunze kandi umwitayeho, ushobora gukoresha amagambo meza atandukanye nk’Amagambo asubizamo umuntu intege, Amagambo amutaka, Amagambo agaragaza ko umwishimiye.Ubu ni uburyo bugufasha kuzuza ububiko bw’urukundo bwa mugenzi wawe, ni byiza gushimira inshuti yawe cyangwa umugore wawe iyo bamaze kukugaburira, bwira umugore wawe uti wambaye neza, uzi guteka n’ibindi nk’ibyo bizagufasha kumwubakamo icyizere n’urukundo ruramba.