in

Kabaye: yibye telefoni na we amwiba igitsina||ibyamubayeho ntibisanzwe (Video)

Mu mujyi wa Kigali, I Kagugu haravugwa inkuru itangaje aho umugore yibye telefoni n’amafaranga birangira na we bamurogesheje maze imyanya y’ibanga ye iburirwa irengero. Mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi yabazaga abaturage uko byagenze maze bamubwira ko uyu mugore wahuye n’uruva gusenya yabitewe n’ubujura no kwanga gutanga telefoni y’abandi.

Bavuze ko uyu mugore yibye umugabo telefoni n’amafaranga ibihumbi birindwi.Nyuma y’aho uyu mugabo yaburaga telefoni ye ngo yavuze ko uyu mugore ari buze guhura nakaga niba atayigaruye baramwinginze ngo nibura atange iyo telefoni wenda amafaranga ayagumane nabwo arabyanga.Aba baturage bakomeje bavuga ko uwo mugabo yahise agenda maze wa mugore atangira kubyimba imyanya y’ibanga kugeza ubwo atakibasha kwihagarika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kora ibi bintu niba wifuza kuryoherwa n’urukundo

Gahunda ya shampiyona mu Rwanda iteye gute??