in

Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA yamaze amatsiko ku makuru avugwa ko umukino wa Rayon Sports na APR FC hazifashishwa VAR

Komiseri ushinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Hakizimana Louis, yanyomoje amakuru avuga ko ku mukino wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru hazifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.

Amategeko agena ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu misifurire, ateganya ko “ridakoreshwa mu mukino umwe gusa w’irushanwa, ahubwo ryitabazwa mu mikino yose.”

FIFA na IFAB ni byo bitanga uburenganzira kuri shampiyona zishaka gukoresha VAR nyuma yo gusuzuma ko bizakorwa ku mikino yose.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Vestine yashyize ukuri hanze ku bavuze ko yakoze ubukwe hutihuti kubera ko yari atwite, yihaniza abamwita umwana

Abatuye muri utu turere 5 barasabwa kuba maso! Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje uko ikirere cy’u Rwanda kiraba kimeze nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Kane