in

“Ko batagiye kundega muri RIB se?” Coach Gael wakomeje gushinjwa ubugome n’ubugambanyi gusa akinumira bwa mbere aratoboye avuga amagambo akomeye kuri The Ben

“Ko batagiye kundega muri RIB se?” Coach Gael wakomeje gushinjwa ubugome n’ubugambanyi gusa akinumira bwa mbere aratoboye avuga amagambo akomeye kuri The Ben

Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael ndetse akaba ari nawe ureberera inyungu za Bruce Melodie bwa mbere yatoboye avuga ku bibazo bimaze iminsi bimuvugwa ho ku bijyanye no gushaka kwica igitaramo The Ben yari yakoreye mu Burundi ndetse no kumwibishiriza Telephone.

Coach Gael abinyujije kuri Shene ya YouTube yitwa Ab Vip yavuze ko ibi byose byamuvuzwe ho bigize icyaha ndetse yakomeje avuga ko iyo ibi bimuvugwa ho biza kuba ari ukuri cg hari ibimetso bifatika byerekana ko ibyo ashinjwa yabikoze yari guhamagazwa na RIB nsetse akanatabwa muri yombi, gusa muri ibyo byose nta na kimwe cyabaye ahubwo we avuga ko ibi byahimbwe n’abashakaga kurya binyuze muri views.

Coach Gael yashimangiye ko afitanye umubano mwiza na The Ben bidashidikanywa ho, gusa yavuze ko mu gihe ibi bintu byagira agaciro ni igihe The Ben ubwe yabyivugira cg hakagaragara ibimenyetso by’ibyaha byose ashinjwa harimo gushaka kwica igitaramo ndetse no kwibisha telephone ya The Ben.

Asoza ibi Coach Gael yisabiye abantu kudashukwa nibihuha biri aha hanze kuko ngo aba bahimbye ibi babitewe n’inda zabo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byabaye kumanywa y’ihangu! Rwamagana inzoka zirenga 10 zateye urugo rw’umuntu icyarimwe hakekwa uwazohereje

RIB yahagurukije babandi birirwa batukana kuri za Twitter na za YouTube bitwaje ko ari iz’abazungu