in

KNC yongeye kwemeza abantu nyuma yo guhabwa urwamenyo

Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yemeje abantu nyuma yo kuzana umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Hashize iminsi micye ubuyobozi bwa Gasogi United butangaje ko butandukanye n’umutoza wayo mukuru Ahmed Adel ndetse n’umwunguriza we Bahaaeldin Ibrahim Bose bakomoka mu gihugu cya Misiri kubwumvikane mwimpande zombi.

KNC nyuma yo gutandukana n’uyu mutoza yatangaje ko bagiye gushaka umutoza mushya uraba asigaranye iyi kipe.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko kugeza ubu Gasogi United yamaze kubona umutoza mushya witwa Paul Kiwanuka ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba yanatangiye akazi ko gutoza iyi kipe mu mezi 3 ari imbere yaba akoze neza agakomezanya n’iyi kipe.

Uyu mutoza yatoje amakipe akomeye muri iki gihugu cya Uganda ndetse n’ahandi muri Afurika. Amakipe amaze gutoza harimo Soltilo Bright Stars, Busoga United, Vipers Sports Club nkumwungiriza wa Fred Kajoba, Busiro ndetse na  Kyadondo.

Paul Kiwanuka washyizweho nk’umutoza mukuru wa Gasogi arungirizwa na Sasha DUSENGE watozaga Rayon Sports y’abari n’abategarugori.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku iyirukanwa rya Lorenzo ukora kuri RBA nyuma yo gusaba Minisitiri ngo amugurire icupa

Reba impamvu ikomeye abantu bose bategetswe kunywa amazi bakibyuka.