in

KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w’amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja 

KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w’amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja.

Umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ‘P2’ kuri GS Rambo iherereye mu karere ka Rubavu, yanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana.

Isaha yo kwiga igeze Ibrahim yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, nuko amujyana kwishuri ngo yige amuhetse aho kugirango arisibe.

Uwiringiyimana Ibrahim wiga P2, yanze gusiba ishuri agenda aherutse umwana

Ageze ku ishuri, ubuyobozi bw’ikigo bwatumijeho mama w’umwana maze araganirizwa gusa umwana yahembwe n’ikigo.

Uwiringiyimana Ibrahim yahembwe nk’umunyeshuri w’ukwezi

Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio/TV1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yashimye igikorwa uyu mwana yakoze maze yiyemeza kumugurira inkweto, imyenda ndetse n’amakaye bifite agaciro k’ibihumbi 50 Frw.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wagaragaye mu mashusho arimo kwambuka umuhanda muri Tour de Rwanda, yasobanuye uko yafashe umwanzuro wo kwambuka yiruka – VIDEWO

Rusizi! Abanyeshuri bagize ubwoba bw’ibyabaye kuri bagenzi babo biga ku kigo kimwe bituma batinya kurya ku ishuri