Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatanze ubufasha bukomeye ku makipe yakiniraga imikino yazo kuri sitade ya Bugesera.
Hashize igihe abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda banenze cyane akarera ka Bugesera nyuma yaho sitade bubakiwe n’umukuru w’igihugu bayitesheje agaciro ikangirika kuyisana bikababera imbogamizi zikomeye cyane.
Kakooze Nkuriza Charles nyuma yo kubona ko iki kintu ubuyobozi bwa Bugesera FC ndetse n’akarere byabananiye kugura bimwe mu bikoresho bikenewe muri sitade uyu mugabo yahise abyigurira kugirango ace impaka. Amakuru YEGOB twamenye ni uko KNC yaguze incundura z’amazamo yo kuri sitade ya Bugesera nyuma yo kubona birimo guteza ikibazo gikomeye.
Mu minsi ishize ikipe ya Heroes FC ndetse n’amagaju zakiniye umukino kuri iyi sitade ya Bugesera, ikipe y’amagaju FC itsinze igitego gica incundura kirakomeza umusifuzi wari wasifuye uyu mukino yemeza ko nta gitego cyagiyemo ariko mu by’ukuri iki cyari Igitego ahubwo kubera ikibazo ibi bikoresho byari bifite bituma umukino uteza ibibazo bikomeye.
KNC wabonye ko iki gishobora kuzateza ikibazo gikomeye mu gihe ikipe itsinze igitego bikagenda nkuko byabaye ku mukino wavuzwe haruguru, yahise afata icyemezo cyo kugura incundura, ibintu byari byarananiye amakipe akomeye arimo APR FC ndetse na AS Kigali zinazwiho kuba zifite amafaranga.
Ibi byatumye benshi batekereza ku karere ka Bugesera ndetse n’amakipe yakirira kuri iyi Sitade arimo Gorilla FC, APR FC, AS Kigali ndetse na Police FC bibaza ukuntu kugura ibi bikoresho byari byarababiranye ariko ku rundi ruhande wabyumva kuko iyi ikipe igiye kuhakirira imikino iba yabanje kwishyura kugirango yemererwe kuhakirira umukino. Bivuze ko Akarere niko kakagombye kuba karakosoye ibi byose.