in

The Ben agiye gukorera igitaramo i burayi

Umuhanzi The Ben

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri America Benjamin uzwi nka The Ben nyuma yo gukorera igitaramo muri Uganda cy’akataraboneka, agiye gutaramira ku mugabane w’iburayi.

The Ben uri mu rukundo na Miss Pamella aherutse gukorera igitaramo cy’akataraboneka muri Uganda ndetse anahahurira n’umukunzi we bashimisha abagande karahava ndetse na bamwe mh bahanzi b’abagande batangira gucyeza The Ben.

Kuri ubu amakuru aravuga ko yaba agiye gukorera ikindi gitaramo mu gihugu cya Suede nyuma y’iminsi mike avuye Uganda.

Ni mu butumwa bw’amajwi n’amashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko yari akumbuye Suede ndetse ko igitaramo cye kizaba ukwezi gutaha Stockman.

Muri iyi minsi, The Ben arimo agerageza kuzamura umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga kurusha uwo bahora bahanganye iteka ryose we wibereye mu kwita ku mfura ye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasebeye mu rusengero arimo kwiba ibiryo by’abakirisito(video)

KNC yatabaje Perezida wa Ferwafa nyuma yo guhezwa hanze ya sitade ku mukino wa Rayon Sports na Police Fc